AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana

Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana
15-05-2016 saa 00:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 116054 | Ibitekerezo 88

Benshi mu bakunzi b’ikinyamakuru Ukwezi.com, bagiye badusaba ko twazabasobanurira ibijyanye n’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibirango bya buri peti ndetse n’uko amapeti agenda arutanwa. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu Rwanda, kugeza ku rinini.

Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru, turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.

Ubusanzwe ibyiciro bikuru by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo kikagenda kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife. Mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".

ICYICIRO CYA MBERE : ABASIRIKARE BATO

Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere ; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo.

Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.

ICYICIRO CYA KABIRI : ABA SOUS OFFICIERS

Icyiciro cy’abasirikare bitwa mu rurimi rw’igifaransa aba "Sous-Officiers", gitangirira ku musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff Sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.

Nyuma y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya Sergeant Major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza ufite ipeti rya Warrant Officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa Warrant Officer I.

ICYICIRO CYA GATATU : JUNIOR OFFICERS (ABOFISIYE BATO)

Iyo ugeze muri iki cyiciro, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara amapeti ari mu birango biri mu buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare, anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso, bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu gihe abatari abofisiye bo bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa, uretse Sergent Major, Warrant officer II na Warrant officer I. Ibirango by’amapeti y’abasirikare bo kuri uru rwego byose, bigaragara mu nyenyeri, ariko izi nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.

Ipeti rya mbere mu bofisiye bato (Junior Officers), ni Second Lieutenant rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyeri, hanyuma irya gatatu rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.

ICYICIRO CYA KANE : SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE BAKURU)

Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango by’inyenyeri ariko nazo zo ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.

Ipeti rya mbere muri iki cyiciro, ni irya Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri imwe. Ipeti rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri. Guhera kuri Colonel, abasirikare batangira kwambara n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda kwita ibirokoroko, ariko ibi si amapeti ndetse binambarwa ku makora y’ishati aho kuba ku rutugu.

ICYICIRO CYA GATANU : GENERAL OFFICERS (ABAJENERALI)

Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu gisirikare. Muri iki cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye, zishashagirana kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.

Ipeti rito mu cyiciro cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti rikurikirwa na Major General uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyeri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant General, umusirikare ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro, ni rya General, bamwe bakunda kwita "Full General", iri rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 88
Pendo Kuya 17-05-2016

waw,murakoze cyaneee

jbosco simbi Kuya 15-05-2016

RDF turabemera Kdi Murashoboye

Pedro Kuya 14-05-2016

Murakoze Cyane RDF ndabakumbuye

Namahoro Prosper Kuya 14-05-2016

ko mutatubwiye kuri twatuntu bambara ku makora

Thaddée Kuya 14-05-2016

Thx ,well done.

zuzu Kuya 14-05-2016

Mugize neza pe
Ariko no mu ishuli nabaga uwambere uhereye inyuma bivuze ko ikigero cyange kimyumvire kiri kurwego rushimishije rwo hasi umfashije wabingenzereza utya
(Ikirango cg uko rishushanije) hirya meaning nahita mbimenya cyakora ntoyemo copolo
Murakoze

mbarimombazi Kuya 14-05-2016

Ko mutatubwiye marchard

ambada christian Kuya 14-05-2016

nibyiza kutujyezaho njyenemera rdf

Balthazar Kuya 14-05-2016

Dukeneye kumenya aya police. Murakoze

Ndabaga Kuya 14-05-2016

Gusaza ni ugusahurwa ! Nari nkeneye iriya major gusa.

Matayo Kuya 13-05-2016

Colonel niwe utangira"ibirokoroko"ariko mwibuke neza ko no ku ngofero ye Iba ifite iryo bara ritukura kuburyo munsi ya Colonel Nta muntu wa yambara.

wellars Kuya 13-05-2016

Murakoze cyane ! Muzatugezeho urutonde rwabasirikare babashije gufata amapeti yo hejuru uko bagiye bakurikiirana uhereye kuwabashije kubona irikomeye mbere yabandi

Celestin Kuya 13-05-2016

Murakozepe nabitiranyaga

Mpamo M. Derrick Kuya 13-05-2016

Murakoze cyane kutwogerera ubumenyi,ark muzatubyire kuri POLICE.

dodos Kuya 13-05-2016

ukwezi.com mwakoze kutugezaho amapeti y,ingabo zigihugu cyacu ariko hari ibyo mutatumenyesheje, aba officers bambika ibirango byumutuku ku ishati [ibirokoro] bahera kuyihe lank ?

Dominique Kuya 13-05-2016

wazatubwiye c ipeti ryemerera nyiraryo guhabwa escort nuko nabyo bimeze byose

Mpamo M. Derrick Kuya 13-05-2016

Murakoze cyane kutwogerera ubumenyi,ark muzatubyire kuri POLICE.

Manzi Kuya 13-05-2016

Ubutaha muzatubwire aya polisi yacu

general Kuya 13-05-2016

@eric:biriya birokoroko byambarwa kuva kuri colonel kuzamura wangu.abandi ntibabyambara.

kavino Kuya 13-05-2016

uwabajije kwamabara birya bitukura cg benshi bita ibirokoroko bihera kuri colonel
thnx

Regene Remy Kuya 13-05-2016

Njye ndabashimiye cyane kuko kumenya inzego zabatuyoboye ni byiza cyane

Eric Kuya 13-05-2016

kugirango wambare bimwe bitukura Mu ijosi uba ugeze kuruhe rwego ?

Tubanambazi Andre Kuya 13-05-2016

Murakoze Kutubwira Amapeti Ya Gisirikare Ariko Haraho Atubwiye Ko Aba Oficie Aribo Bambara Amapeti Kuntugu Zombi Ariko Naba S/ofic Bambara Kuntugu Zomai Urugero Seriga Major Ajida Ndetse Na Jida Chef Murakoze

kk Kuya 13-05-2016

mudushakiye namapeti yabashinzwe imfungw byaba ari byiza nayo tukayasobanukirwa. murakoze

ndayishimiye Rodrigue Kuya 13-05-2016

murakoze kuduha ibintu byumbenjye murakoze mudushakire ,nurwego rwimfungwa nabagororwa byadushimisha

t Kuya 13-05-2016

Ubutaha muzatwere namafoto ndumva byarushaho kumvikana neza.
Thx

lk Kuya 13-05-2016

Source RDF/MOD

gg Kuya 13-05-2016

urakoze cyane muvandi iyi ni inkuru pe

  • 1
  • 2
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA