AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi, imbere ya byinshi by’i Burayi n’Amerika

U Rwanda mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi, imbere ya byinshi by’i Burayi n’Amerika
13-04-2017 saa 06:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8554 | Ibitekerezo

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bitekanye kurusha ibindi ku isi yose nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe na World Economic Forum, aho bigaragara ko ruri imbere y’ibihugu byinshi by’ibihangange byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Asiya. U Rwanda kandi ruza imbere ku mugabane wa Afurika.

Igihugu cyashyizwe ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde ni Finland, United Arab Emirates ku mwanya wa kabiri, Iceland ku mwanya wa gatatu, Oman ku mwanya wa kane, Hong Kong ku mwanya wa gatanu, Singapore ku mwanya wa gatandatu, Norway ku mwanya wa karindwi, Switzerland ku mwanya wa munani naho u Rwanda ku mwanya wa cyenda aho rukurikiwe na Qatar iri ku mwanya wa 10.

Byinshi mu bihugu bikomeye ku isi ntibigaragara ku mwanya wa mbere, cyane ko ibindi byose bitavuzwe haruguru bisobanura ko biri inyuma y’u Rwanda. Ibyinshi muri ibi bihugu, mu myaka ishize byagiye byibasirwa cyane n’ibitero by’abiyahuzi. Turebye nka bimwe mu bihugu by’ibihangange bibamo umubare munini w’abanyarwanda, twbonamo nka Canada iza ku mwanya wa 23, u Buyapani ku mwanya wa 26, u Bubiligi ku mwanya wa 32, u Budage ku mwanya wa 51, u Bufaransa ku mwanya wa 67, u Bwongereza ku mwanya wa 78, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa 84, u Bushinwa ku mwanya wa 95 n’u Buhinde ku mwanya w’114.

Kigali ; Umurwa mukuru w’igihugu gitekanye kurusha ibindi muri Afurika

Mu bihugu bya Afurika biza imbere bikurikiye u Rwanda, harimo Maroc iri ku mwanya wa 20, Ibirwa bya Maurice ku mwanya wa 33, Gambia ku mwanya wa 52, Zimbabwe ku mwanya wa 60, Ghana ku mwanya wa 62 na Senegal ku mwanya wa 64. Imyanya y’ibi bihugu igaragaza ko u Rwanda rubiri imbere cyane.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, igihugu gikurikira u Rwanda ni Tanzania iri ku mwanya wa 92, hakaza Uganda iri ku mwanya w’104, u Burundi ku mwanya w’111, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri ku mwanya w’117 na Kenya iri ku mwanya w’129. Kenya, Misiri (Egypt) na Nigeria nibyo bihugu bya nyuma ku mugabane wa Afurika.

Reba uko ibihugu byose bikurikirana mu kuba bitekanye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA