SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali
Umukozi w’urwego rwa DASSO mu karere ka Nyarugenge, arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, nyuma yo kugirwa intere n’undi musore barwaniraga indaya mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere.
Ahagana saa munani z’igicuku cyo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, umukozi w’urwego rwa DASSO mu karere ka Nyarugenge witwa Kalisa Ildephonse, yagizwe intere n’undi musore barwaniraga indaya mu kabari, ubu akaba arembeye mu bitaro bya CHUK.
Aya makuru yemejwe na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Kalisa Ildephonse yanyweraga inzoga mu kabari kari mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, akaza gusohokana indaya akayipfa n’undi musore kugeza ubwo bamukubise bamuhindura intere.
SP Hitayezu ati : "Yanyweraga mu kabari noneho asohokana umukobwa bari kumwe bajya kunywera hanze, hanyuma basanga undi hanze witwa Makuba Dominique noneho bashyamirana bapfa iyo ndaya, uyu Makuba Dominique aza gufata urubaho ararumukubita aramukomeretsa cyane bahita bamujyana kwa muganga."
SP Hitayezu ariko ntiyemeranywa n’abaturage bavugaga ko uyu Kalisa Ildephonse yaba yahohotewe azira ko yaba yiyemeye ku bamuhohoteye yitwaje ko akora muri DASSO nk’uko abaturage babivuga, kuko ngo ibyabaye ntaho bihuriye n’akazi akora ahubwo bapfuye indaya. Makuba Dominique n’undi musore ushinjwa ubufatanyacyaha bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe uwakubiswe ari mu bitaro.