AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugaba Mukuru wa FARDC waje mu Rwanda yavuze ku by’igitero giheruka cy’i Rutshuru

Umugaba Mukuru wa FARDC waje mu Rwanda yavuze ku by’igitero giheruka cy’i Rutshuru
11-11-2021 saa 08:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1891 | Ibitekerezo

Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko iby’igitero giheruka kugabwa i Rutshuru babihariye itsinda ry’ingabo rihuriweho rikora ubugenzuzi bwa Gisirikare mu Karere.

Gen Célestin Mbala Munsense yagiriye uruzinduko rwe mu Rwanda aho yanakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura banagirana ibiganiro.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za DRC aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye muri kiriya Gihugu hagabwe igitero cyavuzwe ko ari icy’umutwe wa M23 aho hari n’amakuru yashinjaga ubufasha bw’Igisirikare cy’u Rwanda gusa kikaba cyarabihakanye.

Gen Célestin Mbala Munsense utavuze byinshi kuri kiriya gitero, yavuze ko “Twafashe umwanzuro wo guha umwanya itsinda ririweho rikora ubugenzuzi bwa gisirikare mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) ngo rikore akazi karyo, rutange amakuru nyayo ku byabaye.”

Itangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, ryamaganye amakuru yavugaga ko umutwe wa M23 uvugwaho kubura imirwano muri kariya gace waba uterwa inkunga na RDF.

Ririya tangazo ryavugaga ko abakomeje gutangaza ariya makuru bagamije guhungabanya umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na DRC ndetse rivuga ko abagabye kiriya gitero baturutse muri Uganda.

Yanagarutse ku ngingo nyamukuru yamuzanye mu Rwanda aho yavuze ko we n’itsinda ayoboye bari mu rugendo rurerure mu bihugu byo mu karere basanzwe bafitanye imikoranire mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Ati “Ibi birashimangira inama z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe zo guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’inzitizi zibangamiye iterambere rusange.”

Gen Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro by’intumwa ayoboye n’abo ku ruhande rw’u Rwanda byibanze no kureba uko bahuza imbaraga mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka ya buri gihugu mu rwego rwo gukomeza gufatanya kubaka iterambere ry’abaturage.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA