AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugabo n’inshoreke ye barakekwaho kwica umugore mukuru bakamuhamba mu mbuga

Umugabo n’inshoreke ye barakekwaho kwica umugore mukuru bakamuhamba mu mbuga
2-03-2020 saa 09:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10392 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Nsekerabanzi Bahiza n’umugore we muto Nyiransabimana Fillette bakekwaho kwica Nyirantezimana Farida w’imyaka 28 wari umugore mukuru, bakamushyingura mu rugo.

Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yaburiwe irengero muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019, babaza umugabo we akababwira ko nyakwigendera yataye urugo ajya muri Uganda.

Abaturage baje kugira amakenga babimenyesha inzego z’umutekano nyuma y’uko bumvishe umunuko uva kwa Nsekerabanzi.

Kuri uyu wa 1 Werurwe 2020 nibwo RIB yasoje operation yari imazemo iminsi itatu mu iperereza ryo gushaka irengero rya nyakwigendera Farida.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bacukuye mu cyobo gifata amazi kiri mu rugo rwa Nsekerabanzi basangamo umurambo bikekwa ko ari uwa nyakwigendera uri mu mufuka.

Umugabo yari amaze iminsi afunzwe akekwaho kwica umugore we mukuru. Umugore we muto amaze kubona ko bavumbuye aho nyakwigendera yari ashyinguye, nawe yahise yemera icyaha nubwo mbere yari yabihakanye.

Umurambo wa nyakwigendera Farida wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi, biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ujyanwa I Kigali muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga kugira ngo hemezwe bidasubirwabo niba umurambo wabonetse ari uwa Farida.

Nyiransabimana Fillette yemeye ko umurambo wabonye ari uwa Farida mukeba we


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA