AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugabo wa Senateri Rose Mureshyankwano yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi

Umugabo wa Senateri Rose Mureshyankwano yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi
13-02-2020 saa 12:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 24950 | Ibitekerezo

Impanuka ikomeye yabereye mu karere ka Kamonyi mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane igahitana ubuzima bw’abantu benshi, yaguyemo n’umugabo wa Hon. Mureshyankwano Rose wigeze kuba Umudepite ndetse akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mbere yo gutorerwa kujya muri Sena y’u Rwanda.

Mureshyankwano aha ari kumwe n’umugabo we wahitanywe n’impanuka

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi ku murongo wa telefone, Hon. Mureshyankwano yadutangarije ko amaze kubona raporo ya Polisi igaragaza abaguye muri iyi mpanuka akabonamo izina ry’umugabo kandi koko nawe akaba yari muri iyo modoka, bishimangira ko mu bayiguyemo harimo n’uwo mugabo we w’imyaka 54 witwa Ngendahayo Edouard.

REBA VIDEO ISOBANURA IBY’IYI MPANUKA HANO :

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kagangayire, mu kagari ka Sheri ko mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, yatewe na Fuso RAB 845M yavaga i Muhanga ipakiye ibiti yerekeza i Kigali itwawe na Kaberuka Jean Claude wahise yirukanka nyuma yo gukora impanuka. Yageze aho twavuze ata umukono we agonga Coaster RAC178V yavaga Kigali yerekeza i Muhanga itwawe na Niyonsenga Manasseh, uyu akaba yari atwaye abantu 22 hapfamo abantu 6 hakomerekamo 2 bikomeye na n’abandi 8 byoroheje. Iyo kamyo yakomeje igonga Toyota /Pick up RAC628F nayo yajyaga Kigali itwawe na Rukundo Theogene nawe wahise apfa.

Iyi mpanuka yari iteye ubwoba, abayibonye yabakuye umutima


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA