AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugabo yafatiwe kuri Nyabarongo ari kumwe n’umugore we bikekwa ko yari agiye kuroha

Umugabo yafatiwe kuri Nyabarongo ari kumwe n’umugore we bikekwa ko yari agiye kuroha
18-03-2018 saa 16:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11833 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018, umugabo witwa Ngenzi Jean Bosco ukora ibikorwa by’ubucuruzi ku Muhima mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, yafatiwe kuri Nyabarongo atwaye mu modoka umugore we basanzwe banakorana muri iyi mirimo y’ubucuruzi, aho yafatiwe nyuma yo gushyamirana n’umugore we bikaba bikekwa ko yari agiye kumuroha muri Nyabarongo.

Uyu muryango bivugwa ko utari ubanye neza usanzwe utuye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yabwiye Ukwezi.com ko byageze ahagana saa tanu n’igice z’ijoro akazi karangiye, umugore agasaba umugabo ko bataha ariko ngo babanza kuvugana nabi ariko biza kugera nyuma umugore ayinjiramo bisa n’aho ari ku ngufu, nibwo umugabo yakije imodoka ngo atangira kuyitwara n’umuvuduko mwinshi bagera n’ubwo barenga inzira yerekeza iwabo ku Kimisagara barakomeza barenga Nyabugogo.

Umugore yabonye barenze inzira itaha iwabo agatangira gutabaza agenda asakuza mu modoka kugeza ubwo bageze hafi ya Nyabarongo ahari hari umuvundo w’imodoka wari watewe n’impanuka yahabereye, Polisi iza kumva muri iyo modoka irimo umuntu uri gutabaza niko kuyihagarika umugore avuga ko uyu mugabo yari agiye kumugirira nabi, bigakekwa ko yari agiye kumuroha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP Hitayezu Emmanuel, yabwiye Ukwezi.com koko ko uyu mugabo yateshejwe n’inzego za Polisi umugambi yari afite wo kujyana umugore we kumugirira nabi, n’ubwo atemeje niba koko yaba yari agiye kumuroha muri Nyabarongo.

SSP Hitayezu yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeje gusa anahamya ko umugore mu gutabaza yavugaga ko arengejwe aho yari asanzwe ataha, ikindi kandi ngo yagiye mu modoka batabyumvikanyeho ari nabyo byatumye agira ubwoba bw’aho umugabo amujyanye.

Uyu Ngenzi Jean Bosco kuri ubu ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge aho yagiye kubazwa ibijyanye n’iki cyaha bivugwa ko yari yateguye cyo kugirira nabi umugore yishakiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA