Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2017, umukozi wo mu rugo wakoraga mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, yafatiwe kuri Nyabarongo arimo kurohamo abana babiri b’abakobwa yareraga.
Uyu mukozi witwa Munezero Ernestine, yakoraga imirimo yo mu rugo rwa Ngendahimana Peter mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko.
Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu, uyu mukozi yafashe abana babiri b’abakobwa yareraga, umwe w’imyaka ine n’undi w’imyaka itatu, abavana mu rugo atega moto bajyaho ari batatu, abajyana kuri Nyabarongo, aho yafashwe n’abakozi bakora mu bisheke byo mu gishanga cya Nyabarongo, amaze gushyira abo bana mu kidendezi cyo kuri uwo mugezi.
Umwe mu basore bahise batabara, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko bamubonye nawe agahita yijugunyamo ariko abo batabaye bakabasha gukuramo abana bakiri bazima, uwo mukozi nawe bamukuramo akiri muzima avuga ngo bamureke arashaka kwiyahura.
Ernestine Munezero ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rigikomeje, yari amaze imyaka irenga ine akora mu rugo rwa Ngendahimana Peter, ndetse abo bana bose bavutse akora muri urwo rugo nk’uko uwo Ngendahimana Peter yabihamirije ikinyamakuru Ukwezi.com. Avuga ko nta kibazo bazi bari bafitanye, kandi ngo bamuhembaga neza uko bikwiye.
Aba bari mu mugongo nibo baroshwe bakarusimbuka