AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Muramira Regis afunzwe azira icyaha ashinjwa ko amaze ukwezi akoze

Umunyamakuru Muramira Regis afunzwe azira icyaha ashinjwa ko amaze ukwezi akoze
27-03-2018 saa 16:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15290 | Ibitekerezo

Umunyamakuru w’imikino ukora kuri City Radio ndetse no kuri BTN TV mu biganiro bya siporo, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ndetse kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu mujyi wa Kigali akurikiranyweho icyaha ashinjwa kuba yarakoze mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

Amakuru y’ifungwa ry’umunyamakuru Muramira Regis yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

Yavuze ko Muramira Regis yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018 ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa akekwaho kuba yarakoze tariki 26 z’ukwezi gushize Gashyantare 2018, uwo yakubise akanamukomeretsa ngo bakaba bari kumwe mu kabari kazwi nka Fantastic mu mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru Muramira Regis (uri hagati) yatawe muri yombi. Aha yari kumwe n’abandi banyamakuru b’imikino bagenzi be

Amakuru yemezwa n’ubuyobozi bwa City Radio uyu munyamakuru asanzwe akoraho, avuga ko bo bari bazi ko arwaye kuko yajyanye impapuro zigaragaza ko arimo kwivuza, kugeza ubu bakaba batari bamenye ko yatawe muri yombi.

Ingingo y’148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA