AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamategeko yarasiwe kuri Kigali Convention Center arapfa

Umunyamategeko yarasiwe kuri Kigali Convention Center arapfa
30-12-2016 saa 19:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 58783 | Ibitekerezo

Umunyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abaregwa witwa Nzamwita Toy, yarashwe na Polisi y’u Rwanda bimuviramo gupfa, bikaba bivugwa ko yarasiwe kuri Kigali Convention Center nyuma yo gusuzugura inzego z’umutekano.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko Me Nzamwita Toy yari muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, ndetse twabashije no kubona amafoto ye ari kumwe n’umuhanzi Koffi Olomide uhafite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu ni we Me Nzamwita Toy usanzwe akora akazi ko kunganira ababuranyi

Aya ni amwe mu mafoto ya nyuma ya Me Nzamwita Toy, yifotozanyije n’icyamamare Koffi Olomide

Muri uyu mugoroba wo kuwa Kane, bivugwa ko Me Nzamwita Toy yasuzuguye inzego z’umutekano ubwo yari mu modoka ye agashaka kwinjira ahantu habujijwe ndetse agashaka no kugonga abamuhagaritse maze bakamurasa, nyuma bikamuviramo gupfa.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabajije umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Lynder Nkuranga, mu magambo macye adutangariza ko iby’iki kibazo Polisi iza kubisobanura vuba. Yagize ati : "Mukanya turabishyira kuri website yacu, turabaha information..."

Update :Nyuma y’akanya gato, Polisi y’u Rwanda koko yahise ibisobanura ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko Nzamwita Ntabwoba Toy yari atwaye imodoka ya Toyota Land Cruiser, hanyuma ahagana saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu agasuzugura icyapa abapolisi basuzumiraho imodoka ku ruhande rw’ahazwi nka KBC, agakomeza ashaka kugonga umupolisi wari umuhagaritse, hanyuma umupolisi akarasa imodoka agamije kumuhagarika ariko agahamya umutwe.

Polisi ivuga ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo kandi ikaba yihanganisha umuryango we, ikanasaba abantu bakoresha umuhanda kuzajya birinda gutwara ibinyabigiza basinze kandi bakajya bubahiriza amategeko agenga umuhanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA