Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryasohoye itangazo kuri uyu wa mbere tariki 26 Gashyantare 2018, rivuga ko umutuzo wamaze kugaruka mu nkambi ya Kiziba iherereye i Karongi, nyuma y’iminsi impunzi zikoze imyagaragambyo yanaguyemo abantu, abandi benshi bagakomereka.
Impunzi z’Abanye-Kongo ziri mu nkambi ya Kiziba, zakoze imyigaragambyo aho zavuye mu nkambi zerekeza ku cyicaro cya HCR mu mujyi wa Karongi, aho zavugaga ko zigiye kugaragaza uruhuri rw’ibibazo bafite birimo n’ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha yatewe no kugabanywa kw’ inkunga bagenerwaga.
Izi mpunzi zatangiye kwigaragambya mu ma tariki ya 15 Gashyantare, ariko zikabikorera imbere mu nkambi. Nyuma mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare baza guhaguruka igihiriri bavuga ko batashye ariko bajya kuri UNHCR i Karongi baba ariho bakambika.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, nibwo izi mpunzi zateje imvururu zikomeye kuri HCR ndetse zishaka kurwanya inzego z’umutekano zikoresheje amabuye n’ibyuma, ubwo polisi yageragezaga kuzisubiza mu nkambi, bamwe bahasiga ubuzima abandi benshi barimo n’abashinzwe umutekano barakomereka bikomeye.
Nyuma y’iyo myigaragambyo yo kuwa Kane , Umuvugizi w’ Igipolisi cy’u Rwanda, CP Theos Badege yatangaje ko hapfuye impunzi 5 izindi 20 zirakomereka, ndetse n’abapolisi bagera kuri 7 barakomereka.
Mu itangazo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, ryavugaga ko kuri ubu impunzi zasubiye mu nkambi ndetse ko umutuzo wamaze kugaruka ku buryo ibikorwa biri gukorwa nk’uko bisanzwe.
HCR yavuze ko guhera kuri uyu wa 27 ibikorwa byo kwita ku buzima, uburezi, amazi isuku n’isukura byongera gusubukurwa muri iyi nkambi.
Muri iri tangazo kandi HCR yongeye kwamagana ibyabaye, aho yagaragaje ko byashoboraga kwirindwa kandi imbaraga z’umurengera zakoreshejwe ku mpunzi zitemewe nk’uko byemezwa na Daniela Ionita ushinzwe imibanire yo hanze muri HCR.
Ikomeza ivuga ko yababajwe n’ubuzima bw’impunzi bwahagendeye nubwo bigaragara ko nta gisubizo ifite kubyo izi mpunzi zigaragambyaga zisaba byo kuba zashakirwa ikindi gihugu zimurirwamo cyangwa zigacyurwa iwabo.
HCR yanagaragaje ko impunzi zaguye mu myigaragambyo ari 11, imibare ihabanye n’iyatanzwe n’inzego z’umutekano, aho zari zagaragaje ko ari impunzi 5 gusa zahitanwe n’iyi myigaragambyo.