AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Urukiko rwategetse ko Dr Habumuremyi aba agumanye imodoka ye yagaragajweho impungenge

Urukiko rwategetse ko Dr Habumuremyi aba agumanye imodoka ye yagaragajweho impungenge
3-09-2020 saa 18:28' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3213 | Ibitekerezo

Urukiko rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi aba agumanye imodoka ye, ni mu gihe hari umugabo witwa Rukeratabaro André warwitabaje ngo rwemeze ko yakwishyura amafaranga asigaye ku yo yaguze iyi modoka kugira ngo ayegukane.

Habumuremyi wayoboraga Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe, akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, bifitanye isano na Christian University of Rwanda yari yarashinze, iheruka gufungwa.

Rukeratabaro avuga ko ku wa 13 Kamena 2020 yaguze imodoka ya Dr Habumuremyi, kuri miliyoni 25 Frw, ariko amuha miliyoni 19 Frw, ku buryo miliyoni esheshatu zari zisigaye yagombaga kuzimwishyura ari uko bagiye gukora ihererekanya ry’imodoka.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza, aho Rukeratabaro waguze ntarangize kwishyura, yifuza ko urukiko rwemeza ko igurishwa rikomeza.

Urukiko rwanzuye ko iyo modoka iba igumye kwa nyirayo ari we Dr Habumuremyi.

Rukeratabaro yari yatanze ikirego avuga ko yagize impungenge ko bitewe n’uko Habumuremyi aburana ibyaha bifitanye isano n’amafaranga yagombaga kwishyura, imitungo ye ishobora gufatirwa, harimo n’iyo modoka yo mu bwoko bwa V8 ikimwanditseho, nyamara hari amafaranga yayitanzeho mu kuyigura, nubwo atarishyura yose.

Yasabaga urukiko kwemeza ko Dr. Habumuremyi yishyurwa amafaranga yari asigaye ku yo bumvikanye, akegukana imodoka ye nk’uko amasezerano y’ibanze abiteganya.

Dr Habumuremyi we yavuze ko Rukeratabaro yamwishyuye miliyoni 10 Frw yashyize kuri konti ye, bityo ko agomba kumwishyura miliyoni 15 Frw, nubwo inyandiko igaragaza ubugure yerekana ko yamuhaye miliyoni 19 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA