Nyakwigendera Caporal Jean Paul Mwiseneza umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Kamena 2019 nk’ uko byatangajwe n’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa.
RCS ivuga ko uyu mucungagereza yakoreraga mu karere ka Nyarugenge ariko avuka mu karere ka Bugesera mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba, mu Murenge wa Nyamata. Umurambo we wabonetse mu gisambi kiri hafi y’ aho avuka.
RCS ivuga ko Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi.
Yagize iti “ Umubiri we wabonetse yajombaguwe ibyuma abamwishe baracyashakishwa na RIB,yavutse mu 1983 i Bugesera,yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arokokana na mushiki we.Yari afite umugore n’umwana 1”
Umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modetse yatangaje abishe nyakwigendera bataramenyana ariko RIB itanga icyizere ko amaherezo bazafatwa.
Mwiseneza yakoreraga RCS kuva muri 2011, yari yasabye uruhushya rw’ iminsi ibiri. Yari atuye mu karere ka Nyarugenge yasize umugore n’ umwana umwe.