AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwasebeje Miss Ariane n’umukobwa wagaragaye kuri moto yasinze bari gushakishwa na RIB

Uwasebeje Miss Ariane n’umukobwa wagaragaye kuri moto yasinze bari gushakishwa na RIB
9-10-2018 saa 12:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13501 | Ibitekerezo

Mu minsi ishize hari amafoto y’umukobwa wagaragaye yasinze ari kuri moto aho yari afashwe n’umukarani kuko we atabashaga kwiyicaza neza, hakaba hari ibihuha byari byatangajwe by’uko yaba ari Miss Uwimana Ariane wigeze kwiyamamariza kuba Miss Rwanda. Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ryagaragaje ko atari we, ndetse uru rwego rwatangaje ko rukomeje iperereza ngo uwo mukobwa amenyekane ahanirwe icyaha cyo gusinda mu ruhame naho uwazanye ibihuha by’uko ari Miss Ariane we ahanirwe icyaha cyo gusebanya.

Itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, rivuga ko Miss Arian Uwimana yatanze ikirego muri uru rwego arega umuntu ukoresha Youtube yiyita Thecatvevo250, amushinja kuba yaramwandagaje avuga ko ari we mukobwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari kuri moto yasinze.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwo muntu yakoresheje umutwe ugira uti “MISS ARIANE YASINZE ARINYARIRA MU MUHANDA UMUKARANI ARAMUCYURA” yarangiza agashyiraho amashusho y’uwo mukobwa wari wasinze. RIB ngo yakoze iperereza kuri iki kibazo iza gusanga uwo mukobwa atari Miss Ariane UWIMANA nk’uko byari byatangajwe na TheCatVevo250.

Modeste Mbabazi, umuvugizi wa RIB wasohoye iri tangazo, avuga ko harimo gukorwa iperereza kuri uwo wandagaje Miss Ariane UWIMANA ariko hakaba harimo no gukorwa iperereza ku mukobwa nyawe wari kuri moto agaragara ko yasinze, kugirango akurikiranyweho icyaha cyo gusinda mu ruhame.

Ingingo ya 268 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha, ikanashimangira ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri ariko atarenze ibihumbi ijana cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA