AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

YAVUGURUWE : Abagororwa batanu bo muri gereza ya Huye nibo barashwe barapfa

YAVUGURUWE : Abagororwa batanu bo muri gereza ya Huye nibo barashwe barapfa
24-01-2019 saa 08:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14046 | Ibitekerezo

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, muri gereza ya Huye iri mu murenge wa Ngoma ahazwi nka Karubanda, humvikanye urufaya rw’amasasu rwamaze akanya kanini abaturiye gereza bagira ubwoba, amakuru yabanje kwemezwa ni ay’uko abagororwa batatu barashwe bagahita bahasiga ubuzima ariko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi avuga ko hari abandi babiri barashwe mu rukerera.

Abaturage baturiye gereza ya Huye babwiye ikinyamakuru Ukwezi ko bumvise amasasu menshi muri iyi gereza kandi akaba yamaze akanya, ariko kuko bwari bwije ntibabashe kumenya ibyo ari byo, gusa ngo byabateye ubwoba kuko ari ibintu bitari bisanzwe. Umwe muri aba yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko baketse ko ari abagizi ba nabi baba bateye iyi gereza.

SSP Sengabo Hillary, Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi yaduhamirije iby’uko ayo masasu yabayeho ndetse ashimangira ko abagororwa batatu ari bo barashwe bagapfa ubwo bageragezaga gutoroka.

SSP Sengabo Hillary, Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda

SSP Sengabo ati : "Ubu ndi mu nzira njyayo, nibyo koko byabaye ariko amakuru yuzuye ndaza kuyabaha ngezeyo, gusa abagororwa batatu bo bapfuye, barashwe barimo gushaka gutoroka, byabaye nko mu masaha ya saa tatu z’ijoro"

Andi makuru yizewe ariko ni ay’uko mu masaha ya saa kumi za mugitondo, hari abandi bagororwa babiri babonye mu bihuru byo hafi ya gereza nabo bagahita baraswa bakahasiga ubuzima, muri rusange abarashwe bakaba ari batanu.

Abarashwe ni Nteziryayo Patrick wari ufungiye icya cy’ubujura bwitwaje intwaro aho yari yarakatiwe imyaka 12 y’igifungo, Uwiringiyimana Jeremie nawe wari ufungiye ubujura aho yari yarakatiwe umwaka umwe n’amezi atatu, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka 5 nawe azira ubujura, Byiringiro Gedeon wari ufungiye icyaha cy’ubujura buciye icyuho akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, hamwe na Karangwa Gilbert wari warahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu nawe azira icyaha cy’ubujura. Imirambo y’aba bose uko ari batanu yajyanywe ku bitaro bya CHUB.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA