AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gakenke : Umunyeshuri umwe yaburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri

Gakenke : Umunyeshuri umwe yaburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri
20-01-2024 saa 09:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 741 | Ibitekerezo

Umunyeshuri wigaga mu Ishuri rya TSS-EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke, yaburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ahanga saa cyenda, ubwo inkongi yibasiraga iri shuri bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenge, Mukandayisenga Vestine ; watangaje ko uwahitanywe n’iyi nkongi, ari umunyeshuri wagezweho bwa mbere n’uyu muriro.

Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko uwari uturanye n’uyu munyeshuri witabye Imana, na we yahise agira ikibazo cy’ihungabana, na we akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Yaboneyeho kwihanganisha ababyeyi ba nyakwigendera, abanyeshuri biganaga ndetse n’abanyeshuri bo muri iki kigo cyabereyemo iri sanganya.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA