AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gare y’umwe mu mijyi yunganira Kigali uburyo yangiritse biteye isoni (AMAFOTO)

Gare y’umwe mu mijyi yunganira Kigali uburyo yangiritse biteye isoni (AMAFOTO)
5-01-2024 saa 06:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 775 | Ibitekerezo

Abashoferi n’abagenzi bakunze kugera muri Gare ya Muhanga mu Karere ka Muhanga baravuga ko uburyo yangiritse bidakwiye kugaragara muri uyu mujyi uri mu yunganira Umurwa Mukuru wa Kigali.

Iki kigo gitegerwamo abagenzi cyo mu Mujyi wa Muhanga, ni kimwe mu gikoreshwa cyane, ariko abakigeramo muri iyi minsi, banenga uburyo hangiritse ku buryo ubu hacukutsemo ibinogo.

Umwe mu bagenzi wagaragaye muri iyi Gare, yavuze ko iyo imvura yaguye harekamo ibiziba ku buryo hari n’ababa bafite ibikoresho byabo byandura ndetse n’imodoka zabanyuraho zikabatera amazi.

Uyu muturage wagaragaje ko ibikoresho bya bamwe bihava byanduye, yagize ati “ubu se nk’uyu urabona matela ye itanduye, kubera ibiziba biba birimo hano, ibi ntabwo bikwiye ahantu nk’aha abantu bose bazi ko ari umujyi.”

Bamwe mu bashoferi bakunze kujya muri iyi Gare kandi na bo banenga uburyo ababishinzwe bakomeje kurebera iki kibazo, ku buryo imodoka zabo zigenda zicengacenga ibinogo byacukutsemo.

Ni mu gihe kandi muri uyu mujyi wa Muhanga hanagaragara ikibazo cy’imihanda iherutse gukorwa, ariko ikaba yarangiritse itaranatahwa ku mugaragaro.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA