AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impanuka y’ubwato bwarohamye muri Mugesera byamenyekanye ko yahitanye Abanyarwanda 16

Impanuka y’ubwato bwarohamye muri Mugesera byamenyekanye ko yahitanye Abanyarwanda 16
29-01-2024 saa 08:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 497 | Ibitekerezo

Impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana, byamenyekanye ko yahitanye abantu 16, ndetse imibiri yabo yose ikaba yarabonetse.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerecyeza mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Iyi mpanuka ikimara kuba ku wa Gatanu, haraye habonetse imibiri itandatu, mu gihe indi yakomeje gushakishwa ikaboneka mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bantu 16 bazize iyi mpanuka, bose ni abo mu Murenge wa Karenge, barimo abana bato babiri, bakaba bashyinguwe mu muhango wanitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi.

Haboneweho gutangwa ubutumwa bwo guhamagarira abaturage bakora ingendo zo mu mazi ndetse na koperative zibatwa, kujya bigengesera, bakubahiriza amabwiriza yose kugira ngo hirindwe impanuka nk’iyi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yihanganishije imiryango yabuze abayo, asaba abaturage bo muri aka gace kujya bigengesera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye ko abatwara abantu mu bwato, bagomba kujya bandika imyorondoro yabo kugira ngo abari mu bwato bamenyekane, kuko kumenya ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka byagoranye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasizuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana na we yahaye ubutumwa Koperative zambutsa abantu.

Ati “Mu buryo bwa kinyamwuga, abafite za Koperative zitwara zikora ubwikorezi bwo mu mazi bakwiye kujya bandika imyorondoro y’abo batwaye. Byoroshya kumenya abo ari bo igihe cyose baba bahuye n’akaga nk’ako bariya b’i Karenge bahuye nako.”

Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba kandi, harohowe abantu 31, mu gihe bivugwa ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 40, nyamara bwari bwemerewe gutwara abantu 15.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA