AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyagatare : Umuyobozi mu z’ibanze ukekwaho ruswa ya 70.000Frw byamenyekanye atari ubwa mbere

Nyagatare : Umuyobozi mu z’ibanze ukekwaho ruswa ya 70.000Frw byamenyekanye atari ubwa mbere
15-01-2024 saa 04:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 344 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko umukozi w’Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, afatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw, hamenyekanye amakuru ko atari ubwa mbere akurikiranyweho ruswa, ndetse n’ibindi byaha, kuko ubu ari ubwa gatatu ajyanywe mu nzego z’ubutabera.

Uyu mukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kiyombe, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize we n’umusore w’imyaka 24 ukekwaho kumuha iyo ruswa.

Amakuru avuga ko uyu mukozi yahawe iyo rushwa ngo yandike mu bitabo byo gusezerana utaruzuza imyaka yo gushyingirwa mu mategeko.

Aya makuru yemejwe na RIB icumbikiye aba bombi kuri sitariyo yayo ya Karama kugira ngo dosiye yabo itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru avuga ko uyu mukozi w’Umurenge atari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cya ruswa, kuko no muri Kanama 2019 ubwo yari umukozi mu Murenge wa Musheri na bwo yatawe muri yombi azira icyaha nk’iki, ariko akaza kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

Icyo gihe, uyu mukozi we n’abandi bagiye baka abaturage amafaranga buri umwe 1 200 Frw kugira ngo bandikishe abana mu Irangamimerere kandi nta kiguzi byasabaga.

Ni mu gihe mu mpera za 2020 na bwo yakurikiranyweho icyaha cyo gumba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, na bwo aza kurekurwa kuko hatabonetse ibimenyetso bihagije

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA