AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Umushumba aravugwaho kwirara mu nsina z’umuturage n’umuhoro akazimarira hasi

Rubavu : Umushumba aravugwaho kwirara mu nsina z’umuturage n’umuhoro akazimarira hasi
28-12-2023 saa 05:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 190 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, haravugwa umushumba ukekwaho kwirara mu nsina z’umuturage, ubundi akazitema akarambika hasi.

Izi nsina zatemwe n’iz’umuturage witwa Niyibizi Charles uyuye mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugeroro, aho byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023.

Aya makuru kandi yanemejwe n ;Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wavuze ko nyuma y’uko uyu muturage yononnye insina za mugenzi we, ubuyobozi bw’ibanze bwahise bumushyikiriza RIB.

Mulindwa Prosper avuga ko RIB yahise itangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uyu mushumba gukora iki gikorwa, mu gihe ubuyobozi bw’ibanze bwo bwaganirije abaturage.

Yagize ati “Tuzakomeza mu nteko z’abaturage zisanzwe ariko ubuyobozi buhegereye bwo buba bwahise bubikora.”

Mulindwa akomeza avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uyu mushumba gukora iki gikorwa. Ati “Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye, ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturaga.”

Uyu mushumba ukekwaho gutema insina z’umuturage, wagise atabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero mu gihe hagikomeje iperereza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA