Hari ihame rimaze imyaka yenda kungana n’ imyaka abantu bamaze ku Isi, ni ugutanga icyo ufite ugahabwa icyo ushaka. Ibi nibyo biri kuba ku bagore bo mu gihugu cya Ghana bayobotse umuvuzi gakondo utanga inzaratsi zituma bashimisha abagabo babo mu buriri nabo bakamuha amafaranga.
Ku nzu icururizwamo izi nzaratsi abagore baba batonze umurongo kugira ngo bahabwe izo nzaratsi.
Umugore ucuruza izi nzaratsi yafashe amashusho y’ abagore benshi bari batonze umurongo imbere ye ngo abahe inzaratsi zituma imibonano mpuzabitsina ayashyira ku rubuga rwa instagram.
Ayo mashusho yayaherekeresheje amagambo agira ati “Iyo ukorana imibonano mpuzabitsina n’ umugabo akaba ari umukire uzakoreshe izi nzaratsi…Ni ibyatsi bisanzwe. Zigufasha guha umugabo wawe ibyishimo birenze”.