AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amaze iminsi 5 ashaka uwamugura ngo yikenura ariko yabuze n’umwe ugeza ku mafaranga yikeneyemo

Amaze iminsi 5 ashaka uwamugura ngo yikenura ariko yabuze n’umwe ugeza ku mafaranga yikeneyemo
25-10-2021 saa 15:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3760 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko wo muri Nigeria uvuga ko arembejwe n’ubukene, ari kuzengurukana icyapa kigaragaza ko ari ku isoko akeneye uwamugura kugira ngo yikenure ariko hashize iminsi itanu yarabuze n’umwe ugeza ku mafaranga yifuza.

Uyu musore witwa Aliyu Na Idris ni uwo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria wirirwa agenda icyapa gihamagarira uwifuza kumugura ko yamwishyura ubundi akamwegukana.

Ukurikije agaciro k’umuntu, uyu Aliyu Na Idris ubona atari kwihenda kuko ari kwaka miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa hariya angana n’ibihumbi 48 USD ashobora kugura Toyota Land Cruiser TXL.

Icyapa cya Aliyu Na Idris cyanditseho amagambo agira ati “uyu mugabo aragurishwa 20 000 000 N”, kikagaragaza ndetse na nimero ya Konti yo kwishyuriraho amafaranga n’amazina yayo.

Aliyu Na Idris yamaze iminsi itanu azengurukana kiriya cyapa, ubu aravuga ko yabuze n’umwe wageza ku giciro yifuza nubwo hari abamugeretse

Ati “Narabyanze kuko amafaranga ari macye cyane ugereranyije n’ayo nshaka.”

Yatangaje n’icyo azamarisha ayo afaranga, aho ibihumbi 24 USD azagenera ababyeyi bamwibarutse ubundi ibihumbi 12 USD bikazaba ari imisoro ya leta naho uwamufashije kwamamaza ubucuruzi bwe akamwishyura ibihumbi 4 USD.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA