Impuguke n’ abanyamadini bafite uko basonura imirongo yo mu kiganza cy’ umuntu, gusa icyo bahurizaho ni uko inyuguti ya M ifite igisobanuro cyihariye
Bavuga ko abantu bafite imirongo yo mu kiganza ikoze inyuguti ya M bihariye ku mpano yo kugira kampani zabo bwite, kandi ngo ni abantu b’ indashyikirwa bo gukorana nabo ubushabitsi(business).
Mu bijyanye n’ urukundo umuntu ufite inyuguti ya M mu kiganza ngo ntuziyumye umubeshya kuko bafite impano yo gutahura bwangu umuntu uri kubabeshya. Ibi ngo ninako bigenda iyo umuzanyeho uburyarya cyangwa uburiganya mu bushabitsi mukorana agutahura rugikubita.
Ni abantu bakundwa cyane n’ abasobanukiwe ibisobanuro by’ imirongo yo mu kiganza. Niba ufite iyi nyuguti mu kiganza cyawe menya ko uri umuntu udasanzwe.
Ibisobanuro by’ indi mirongo yo mu kiganza turacyabikusanya tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha