AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : Shaddyboo areba akana ko mu jisho Umwarabu, ati "Hadashya se"

IFOTO : Shaddyboo areba akana ko mu jisho Umwarabu, ati
25-01-2021 saa 08:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 6617 | Ibitekerezo

Shadia Mbabazi alias Shaddyboo uzwiho udushya ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ifoto ari kumwe n’umwarabu amureba akana ko mu jisho.

Iyi foto iherekejwe n’amagambo macye yo gutaka uriya musore bari kumwe, Shaddyboo yakoresheje icyongereza kidatanga igisobanuro gihagije.

Mu magambo y’icyongereza yiyandikiye, yagize ati "Life was meant for good friends and great adventure" Tugenekereje yashatse kuvuga ati "Ubuzima bwasobanuwe n’inshuti nziza no kumenya ibishya."

Aya magambo y’icyongereza, Shaddyboo yayakurikijeho imitima ine igaragaza urukundo ashobora kuba yagiriye uwo musore bigaragara ko ari umwarabu.

Mu gusoza ubu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter, Shaddyboo yakoresheje imvugo iharawe n’urubyiruko muri iki gihe, agira ati "Hadashya se"

Ubusanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Sareh na we uzwi mu byo gufata no gutunganya amashusho.

Uyu mugore ubu yiyeguriye ibyo gushaka amafaranga mu mbuga nkoranyambaga ndetse bikaba byaramuhiriye kuko amaze iminsi akorana na kompanyi mu kwamamaza ibikorwa byazo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA