AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibintu 9 udakwiye gushyira mu cyumba uraramo

Ibintu 9 udakwiye gushyira mu cyumba uraramo
15-12-2019 saa 08:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12270 | Ibitekerezo

Kimwe cya gatatu cy’ ubuzima bw’ umuntu akimara aryamye, bityo ni ngombwa ko umuntu yubaha icyumba araramo kugira ngo bige bimufarasha kuruhuka neza. Inzobere muri byo zakoze urutonde rw’ ibintu umuntu akwiye kwirinda mu cyumba araramo kuko bituma adasinzira neza.

1. Ibikoresho bikoreshwa n’ amashanyarazi : Ibyo bikoresho ni telefone, televiziyo, na mudasobwa. Abahanga bavuga ko bikoresho bikuraga ku gihe isaha karemano iba mu muntu igena igihe asinzirira n’ igihe abyukira.

2. Dosiye z’ akazi : Gushyira dosiye z’ akazi mu cyumba turaramo bidushyira ku gitutu cyo kurara dukora kugira ngo turangize akazi twahawe. Ibi bigira ingaruka zirimo kurwara siterese no guhorana umunani kubera kudasinzira neza.

3. Ibikoresho by’ isuku n’ ubwiza : Bitandukanye nuko abenshi basanzwe babigenza puderi, parufe abahanga bavuga ko bidakwiye gushyirwa mu cyumba uraramo, kuko umwuka wabyo wangiza ibitotsi.

4. Ibitabo n’ ibinyamakuru : Bamwe bibwira ko gusomera ibitabo n’ ibinyamakuru bibafasha gutekereza neza, gusa abahanga bagaragaza ko ataribyo, ngo ikiza ni ugusomera ibyo bitabo n’ ibinyamakuru mu cyumba cyo gusomeramo cyangwa muri saro.

5. Ibiribwa n’ ibinyobwa : Gushyira ibyo kurya n’ ibyo kunywa mu cyumba uraramo uretse kuba byakwanduriza binangiza gahunda y’ umubiri wawe yo gusinzira no gukanguka.

6. Akavuyo Si byiza kurunda mu cyumba uraramo ibintu byinshi kuko mu cyumba uraramo hagomba kuba ahantu heza ho kuruhukira.

7. Imyenda n’ inkweto : Gushyira imyenda n’ inkweto mu cyumba uraramo biguteza akajagari mu mutwe bigatuma udasinzira neza.

8. Amabara apika : Ibara ry’ umutuku n’ ibara ry’ umuhondo ni amabara adakwiye gusigwa mu cyumba uraramo kuko yangiza amaso y’ umuntu ugiye mu cyumba afite ibitotsi.

9. Uburiri bubi

Iki nicyo cy’ ibanze. Uburiri umuntu aryamaho bugomba kuba bukoze neza igitanda kidasakuza, matora itamubangamira. Iyo bitagenze gutya umuntu abyuka yavunaguritse ubwoko butaruhutse bikagira ingaruka mu bibereho ye ya buri munsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA