AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iki gikoko ntabwo ari inzoka ariko ubumara bwacyo ni simusiga

Iki gikoko ntabwo ari inzoka ariko ubumara bwacyo ni simusiga
7-07-2020 saa 16:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6972 | Ibitekerezo

Abashakashatsi bavumbuye ko igikoko kijya kumera nk’inzoka ariko kitagira uruti rw’umugongo kigira ubumara.

Iki gikoko kiba mu bice byegereye umurongo ugabanyamo isi mo kabiri ‘equateur’. Kigira uburebure butarenga metero 2.

Itsinda ry’abashakashatsi ryayobowe na Dr Carlos Jared, umuhanga mu by’ubumenyi bw’inyamaswa wo muri Kaminuza y’ i São Paulo muri Brazil umaze imyaka irenga 30 akora ubushakashatsi kuri iki gikoko cyo mu bwoko bwa caecilian niryo ryavumbuye ko iki gikoko kigira amacandwe arimo ubumara.

‘Caecilian’ ni ibikoko bitagira uruti rw’umugongo, ubona ukagira ngo ni umunyorogoto wakuze cyane. Hari abcyita ’umuhovu’.Ni igikoko gikunze kuba ahantu hahora hahehereye.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru iScience, iki gikoko kigira mu muburi wacyo glande zikora ubumara zikabwohereza mu menyo yacyo.

Inzoka zimaze imyaka irenga miliyoni 100 ku Isi, kuvumbura ko imihovu igira ubumara bivuze ko inzoka ataricyo gikururanda kitagira amaguru cyonyine kirumana kigatera ubumara icyo kiriye.

Bisanzwe bizwi ko hari inyamaswa zitagira uruti rw’umugongo zigira uburozi ariko butari ku rwego rw’ubumara. Pedro Luiz Mailho-Fontana wafatanyije ubushakashatsi na Dr. Jared ati “Ku muhovu biratandukanye”.

Emma Sherratt, umwarimu muri Kaminuza ya Adelaide utari mu bafatanyije ubushakashatsi na Dr Jared nawe yemeza ko kimwe n’inzoka zimwe na zimwe, imihovu igira amenyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA