Ubwo Minisitiri wa Siporo mu gihugu cya Kameruni, Pierre Ismael Bidoung Mpkatt, yacaga bugufi agiye gusuhuza Perezida w’iki gihugu, Paul Biya, byatangaje benshi none byateye abaturage b’iki gihugu kugaragaza ko batangajwe nabyo, kuburyo bakomeje kugaragaza mu buryo busekeje iyi nsuhuzanyo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Amafoto yafotowe uyu mu Minisitiri yatangaje benshi, aho bayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko yabikoze mu buryo budasanzwe.
Mu rwego rwo kwerekana ko batangajwe n’ibyo uyu mu Minisitiri yakoze, hirya no hino usanga abaturage bahinduye imisuhuzanyirize yabo mu rwego rwo kwerekana ko ibyo Minisitiri wa Siporo yakoze byarimo ugukabya cyane.
Gutangazwa n’uburyo uyu mu Minisitiri yunamye ubwo yasuhuzaga Perezida Biya, ngo byatewe n’uko batari basanzwe babibona mu muco wabo.