AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mukeshimana avuga ko umukunzi we arusha imyaka 15 ari Imana yamumweretse

Mukeshimana avuga ko umukunzi we arusha imyaka 15 ari Imana yamumweretse
11-01-2019 saa 14:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7386 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, nibwo hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’ Imana hagati ya Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bo mu Karere ka Huye. Uyu muhango uzabera kuri ADEPR Taba.

Aba bombi kuri uyu wa Kane tariki 10 nibwo basezeranye imbere y’ amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Mbazi ari naho uyu mukobwa w’ imyaka 40 unafite ubumuga bw’ ubugufi bukabije atuye.

Benshi batangariye ubu bukwe ndetse bakeka ko uyu musore Ndayitegeye Aaron w’ imyaka 25 yaba yarakunze uyu mukobwa amukurikiyeho amafaranga.

Mukeshimana ukora mu Ngoro Ndangamurage i Huye, aho ashinzwe kwigisha no kuyobora abayisura, avuga ko ahembwa ibihumbi 70. Gusa ngo niwe utunze umukecuru we n’ abuzukuru babiri kuko ari abakene.

Avuga ko Imana hashize umwaka uyu musore w’ umunyonzi amubwiye ko amukunda, akaba yaramwemereye atazuyaje kuko Imana yari yaramumweretse.

Mukeshimana avuga ko uyu musore atamukurikiyeho amafaranga kuko ntayo afite. Yabwiye Igihe ati “ Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”

Ndayitegeye yahoze asengera muri Zion Temple mu Mujyi wa Huye ariko yasanze Mukeshimana muri ADEPR Gako kugira ngo urugo rwabo ruzabe rwunze ubumwe mu kwemera.

Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe avuga ko Inzu Ndangamurage yabatije aho buzabera ariko nta binyobwa n’ibiribwa bihagije bihari kuko nta bushobozi bafite ariko bizeye ko Imana izabibafashamo.

N’ubwo hasigaye amasaha make ngo ubukwe bwabo butahe, Mukeshimana avuga ko nta n’imodoka n’imwe yo kuzagendamo bafite.

Avuga ko we na Ndayitegeye bemeranyije ko bazabyara umwana umwe bakamurerana n’undi uwo musore asanzwe afite.

Ndayitegeye yavuze ko yakunze Mukeshimana amukundiye uko ari nta kindi yitayeho kandi ari igisubizo cyavuye mu masengesho basenze.

Ati “Namukundiye uko ari. Nta kindi kintu nigeze ndebaho bitewe n’uko ari umukobwa ukeneye umugabo. Josée ni Imana yamumpaye […] Imana yaduhuje kuriya habayeho gusenga maze Imana iraduhuza.”

Abakeka ko yaba amukurikiyeho amafaranga cyangwa indi mitungo ngo baribeshya cyane.

Ati “Abo bantu ibyo bakeka ntabwo ari byo kuko kuva na mbere dukundana abatangiye kubimenya ni icyo bakekaga ariko njyewe ndabizi neza ko Josée nta mafaranga afite nta mitungo afite. Ayo magambo nayumvise hanze ndayamubaza aravuga ngo ‘nta kintu mfite niba ari na byo waba ukurikiye ejo utazabibura ugasanga biteye ikibazo, nagiraga ngo mbikubwire mbere y’igihe ko nta kintu nigirira’.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA