AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muri Pariki y’Ibirunga Imbogo ebyiri zakozanyijeho mpaka zombi zihasize ubuzima

Muri Pariki y’Ibirunga Imbogo ebyiri zakozanyijeho mpaka zombi zihasize ubuzima
12-01-2022 saa 15:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 19295 | Ibitekerezo

Muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, Imbogo ebyiri zumvanye imitsi zimara umwanya munini zirwana birangiza zombi zihasize ubuzima.

Imbogo 2 zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zasanzwe mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze zapfuye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buravuga ko izo mbogo zasohotse muri pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.

Uretse imyaka y’abaturage yangiritse, nta kindi cyangijwe n’izi mbogo.

Zikijije zihitamo gupfa zombi ! Usibye abaturage baba baraye mu gisagara bumva imbogo zisohotse nibo babashije kumva zigenda ariko ntibamenye ngo byabaye ryari, basanze zapfuye mu gitondo.

Tuyishimire Mediatrice, Umuyobozi wungirije w’Akagari ka Ninda yabwiye UMUSEKE yo ziriya mbogo zarwaniye mu Mudugudu wa Kabari hafi ya Pariki y’Ibirunga.

Iyi mirwano ngo ni ubwa mbere ab’aha bayumvise.

Uyu Muyobozi yagize ati “Aho ngereye aha ntabyabaye, n’abaturage bavuga ko batigeze babibona, umenya ari bwo bwa mbere bibaye, zombi ni imfizi amahembe yafatanye ku buryo ntawayafatanura. Zakubitanye ku buryo amahembe yasobekeranye uretse kuba bakoresha umuhoro bagatema nk’igikanu nta bari gushobora kugwatura ayo mahembe.”

Yavuze ko ubuyobozi bumaze kuhagera bwahamagaye ubuyobozi bwa RDB, bazana Veterinaire arapima, imbogo bazitaba aho zapfuriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA