Abenshi muri twe iyo hashize iminsi ibiri tutamesa mu mutwe dutangira kumva ubuzima butagenda neza ndetse bamwe bagatangira no kubura ibitotsi.
Umugabo w’Umuhinde Sakal Dev Tuddu ufite imyaka 63 atandukanye natwe kuko amaze imyaka 41 atamesa mu mutwe kandi ngo nta kibazo bimutera.
Sakal afite umusatsi ureshya na metero 1,82. Avuka kandi atuye mu karere ka Munger muri Leta ya Bihar mu Buhinde, abaturanyi be bamuhimba ‘Mahatma Ji’ nk’izina ry’icyubahiro kuko yashoboye ibyo abandi batashobora.
Avuga ko Imana ariyo yamusanze imutegeka kutazongera kogosha umusatsi we, imutegeka no kureka inzoga n’itabi.
Agira ati “Direde ni umugisha uva ku mana”. Uyu mugabo iyo agiye kuva mu rugo, umusatsi arawukubiranya akagenda awikoreye kugira ngo utandura. Atabikoze atya yagenda awukurura hasi inyuma ye.
Sakal afite umugore witwa Rupiya Devi bafitanye abana 6 abakobwa batatu n’abahungu 3, bakagira n’abuzukuru barindwi.
Yakoze imyaka 31 mu ishami rishinzwe kwita ku mashyamba. Yabwiye abanyamakuru ati "Kuba ntogosha umusatsi wanjye, nkaba ntanawumesamo nta kibazo umugore wanjye abibonamo".
Uyu mugabo ntabwo ariwe ufite agahigo nko kugira umusatsi muremure ku Isi, kuko ako gahigo gafitwe n’umugore yo muri Leta ya Florida witwa Aisha Mandela w’imyaka 57. Muri 2018 umusatsi we wari ufite uburebure bwa metero 34.