AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo wishe indaya akayikata igitsina yavuze impamvu yabikoze

Umugabo wishe indaya akayikata igitsina yavuze impamvu yabikoze
3-07-2019 saa 15:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4644 | Ibitekerezo

Byabere mu Leta ya Lagos mu gihugu cya Nigeria ku wa Mbere w’ iki cyumweru. Uyu mugabo witwa Bidemi yatahanye indaya saa tanu z’ ijoro abaturanyi barabibona.

Afrikmag yatangaje ko abaturanyi bakimara kumva iyi ndaya isakuza isaba ubufasha bahise bahuruza inzego z’ umutekano. Abapolisi bageze mu rugo bahura n’ uyu mugabo yiteguye asa n’ utorotse bamubaza aho umukobwa batahanye ari, undi abasubiza ko umukobwa ari mu nzu kandi ko ameze neza.

Abashinzwe umutekano banze kwizera ibyo uwo mugabo ababwiye bageze mu nzu basanga umukobwa agaramye mu kidendezi cy’ amaraso yaciwe igitsina.

Bidemi yahise atabwa muri yombi. Polisi ya Nigeria yatangaje ko uyu mugabo mu iperereza yayibwiye ko yaciye igitsina cy’ uyu mukobwa ashaka kujya kugikoresha mu migenzo gakondo.

Bidemi magingo aya afungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’ ahitwa Amuwo Odofin mu Leta ya Lagos mu gihugu cya Nigeria.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bya Afurika bivugwamo imigenzo y’ ubupfumu n’ amarozi cyane.Nk’ uko byatangajwe na Woldatlas.com, abaturage ba Nigeria 6,8% babarizwa mu idini rya gakondo n’ abatemera Imana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA