AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore amaze imyaka itatu abana n’umurambo wa nyina

Umugore amaze imyaka itatu abana n’umurambo wa nyina
13-07-2019 saa 09:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2866 | Ibitekerezo

Polisi icyeka ko uyu mukecuru w’imyaka 71, yapfuye yituye hasi mu 2016. Umukobwa we w’imyaka 47, ashinjwa ko atabashije gufasha nyina igihe ibyo byabaga kuko ngo "yapfuye hashize iminsi" yituye hasi mu buryo butagombaga kumuhitana.

Amagufa y’umurambo w’uyu mukecuru bayasanze hasi mu cyumba muri iyi nzu. Umugore n’umukobwa we bo baryamaga mu kindi cyumba.

Umukobwa wapfushije nyirakuru afite imyaka 15 ibi biba icyo gihe - akaba yarabanye n’umurambo wa nyirakuru kuva ubwo, kubera iyo mpamvu ubu nyina arashinjwa "gukomeretsa umwana".

BBC yatangaje ko uyu mukobwa ubu yashyikirijwe bene wabo ngo bamwiteho ndetse ari guhabwa ubufasha n’urwego rwo kurengera abana muri Amerika.

Ibyaha aregwa bimuhamye, nyina ashobora gufungwa imyaka 20 akanacibwa ihazabu y’amadolari 10 000 (ni hafi miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda).

Polisi ivuga ko uriya mukecuru yari umwe mu bantu bubashywe mu batuye ako gace, akaba yarakoze akazi karimo kuba umunyamabanga ndetse n’umufasha w’abarimu ku ishuri riri aha, akabikora hafi mu gihe cy’imyaka 35.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA