AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukobwa wanyuze mu kibuga yambaye ubusa Instragram ye yakuraga nk’ igihumyo yarigise

Umukobwa wanyuze mu kibuga yambaye ubusa Instragram ye yakuraga nk’ igihumyo yarigise
3-06-2019 saa 14:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6922 | Ibitekerezo

Kinsey Wolanski wanyuze mu kibuga hagati ku mukino wa nyuma wa Champions League yambaye ubusa, konti ye instagram yakuweho nyuma y’ uko yari iri gukurirwa n’ abantu benshi buri kanya. Hari ubutumwa uyu mugore yageneye abari kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa wanyuze mu kibuga hagati agamije kwamamaza urubuga rw’ umukunzi we rwitwa ‘Vitaly uncensored’ igikorwa yakoze gifite agaciro ka miliyoni 3 y’ amayero mu kwamamaza.

Kunyura mu kibuga rwagati yambaye umwenda wa bikini ubusanzwe wagenewe koganwa byatumye ahita akurikirwa n’ abantu barenga miliyoni umunsi umwe.

Gusa nubwo konti ya instagram iri gukurikirwa cyane, yafunze. Uyu mukobwa Wolanski avuga ko byakozwe n’ abahakazi(hachers).

Kinsey Wolanski avuga ko abahakazi aribo bamurigishiririje instagram : Iyi konti yari imaze kugeza kuri miliyoni 2, 4 z’ abafollowers bavuye ku bihumbi 300 mu munsi umwe

The Sun dukesha iyi nkuru yatangaje ko yagerageje kuvugana na Instagram ku cyateye ifungwa rya konti ya instagram ya Wolanski ariko bikaba bitarayishobokera.

Urubuga rwitwa Sptutnik News rwatangaje ko urubuga uyu mukobwa yamamaje ari urw’ umukunzi we uzwi cyane mu gukoresha ‘Youtube’ witwa Vitaly Zdorovetskiy. Urwo rubuga(youtube channel) rwazamuye umubare w’ abarwiyandikishijeho ugera kuri miliyoni 30, ibintu byatwara miliyoni 3 z’ amayero binyuze mu kwamamaza.

Uyu musore Vitaly Zdorovetskiy akimara kubona umukunzi we Wolanski arimo gukora imitwe y’ inkuru zikomeye ku isi yahise ajya kuri instagram ati “Sinakwibuza gushyingiranwa nawe #Kinsey we).

Ku munota wa 18 w’ umukino nibwo uyu mukobwa yanyuze mu kibuga ariko ntibyabujije umukino gukomeza. Umukino warangiye Liverpool itsinze Tottenham 2-0 iyitwara igikombe cya Champion’s League.

Uyu mukobwa mbere y’ uko konti ye kuri instagram ifungwa, yandikiye abakunzi be ati “Kunda gukora ubusazi ariko ntabwo nari nzi ko byagera kuri uru rwego mukanshyigikira, mukanyoherereza ubutumwa, kandi buri kimwe cyose kiri kugenda neza”.

Wolanski nyuma yo gusohorwa mu kibuga ntabwo yigeze atabwa muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA