AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umupasiteri wamushyingiye niwe waje kumutwarira umugore asize uwe

Umupasiteri wamushyingiye niwe waje kumutwarira umugore asize uwe
1er-09-2019 saa 14:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7352 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya arashinja umupasiteri Bishop Wangivi wo mu itorero Joy Springs de Kiambu ko yamutwariye umugore.

John Kanyua, avuga ko yabuze umugore we mu gihe byatangiye uyu mugore we Leah Wambui, ajya kuri uyu mupasiteri kuba umupasiteri wungirije.

Uyu mugabo w’ umucuruzi ntabwo yabihaga agaciro kugeza aho uyu mugore ahinduye imyitwarire akajya azindukira mu rugo rwa Bishop akirirwayo.

Kanyua avuga ko byagezeho Bishop atorokana na Leah bajya gukodesha ahandi hantu none ngo kuri ubu nyirabukwe(nyinawa Leah) yahamagaye Kanyua amusaba ko yasubirana inkwano yatanze Leah agashyingiranwa na Bishop.

Uyu mugabo avuga ko atazemera ko umugore we Leah ashyingiranwa na Bishop ngo ahubwo Leta ya Kenya nitamuha ubutabera azabikora mu buryo bwe.

Ati “Byantwaye byinshi kugira ngo nteze imbere umuryango wanjye. Ntabwo nshobora gutuma gushyingiranwa kwabo gukomeza. Ntabwo nakwaga gatanya ahubwo umugore wanjye nahagarike ibyo arimo aze ansabe imbabazi nzazimuha”.

Agnes Wangivi, umugore nyirizina wa Bishop Wangui nawe yemeza aya makuru y’ uko umugabo we yamutaye akamuharika Leah umugabo w’ abandi.

Agnes Wangivi niwe watumiye bwa mbere Leah ngo age musura banasangire none agiye kumutwarira umugabo bamaranye imyaka 34.

Uyu mubyeyi Wangui yibaza icyo yamuburanye gituma ashaka kumuharika muzabukuru nyamara barasangiye ubusa bafatanya no gukorera urugo rwabo no kurera abana batatu babyaranye.

Nairobi News


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA