AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yakoze ikizami cya Leta nyuma y’ iminota 30 abyaye

Yakoze ikizami cya Leta nyuma y’ iminota 30 abyaye
11-06-2019 saa 14:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4181 | Ibitekerezo

Umugore w’ imyaka 21 wo mu gihugu cya Ethiopia yakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri y’ isumbuye nyuma y’ iminota 30 amaze kwibaruka.

Almaz Derese wa ahitwa Metu mu Burengerazuba bwa Ethiopia yari yizeye ko ajya kubyara amaze gukora ikizami cya Leta ariko ngo byarahindutse bitewe no kwicisha inzara asenga mu gisibo cya Ramadan.

Uyu mugore yafashwe n’ ibise mbere gato y’ uko ikizami cya Leta gitangira.

Yabwiye BBC ati "Kubera narimo nihutira gukora ikizami, ntibyangoye cyane ko kwibaruka".

Ibizami bya Leta by’ Icyongereza, n’iki amharic, hamwe nicy’ ikizami cy’ imibare yabikoreye mu bitaro bya Karl Metu. Ngo yizeye ko ibisigaye azabikorera muri locale nk’ abandi banyeshuri.

Uyo mubyeyi avuga ko bitamugoye kwiga atwite kandi ko atashakaga gutakaza umwaka ngo azabonye impamyabumenyi mu mwaka ukurikiyeho.

Uyu mugore yavuze ko ibizami yakoreye mu bitaro nyuma yo kubyara yabikoze neza.

Umugabo we, Tadese Tulu, yabwiye BBC ko byabaye ngombwa ko yumvisha ishuri ko ryamwemerera gukora ibizami bya Leta ari mu bitaro.

Uyu mugore wari ukimara kubyara yakoze icya Leta acunzwe n’ umupolisi ufite imbunda. Uyu mupolisi ninawe wamuzaniye ikizami mu bitaro

Umugore Almaz ubu yifuza gukurikira amasomo y’ imyaka ibiri kugira ngo yitegure kujya muri kaminuza. Almaz n’umwana we w’umuhungu bameze neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA