AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yamaze imyaka myinshi abana n’ inyamaswa z’ inkazi baba inshuti [AMAFOTO]

Yamaze imyaka myinshi abana n’ inyamaswa z’ inkazi baba inshuti [AMAFOTO]
22-05-2019 saa 17:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5263 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Namibia hari umugabo w’ imyaka 39 wamenyeranye n’ inyamaswa z’ inkazi kubera kumara igihe kinini abana nazo mu ishyamba. Azwi ku izina rya "Cheetah man" ariko ubusanzwe yitwa Olivier Houalet.

Uyu mugabo uharanira ko inyamaswa zagira ubwisanzure muri 2010 yari amaze imyaka 10 muri Afurika abana na se mu gihugu cyo mu magepfo y’ Afurika ‘Namibia’.

Olivier Houalet yavukiye muri Singapore. Amaze kurangiza kaminuza nibwo yagiye muri Namibia ari naho yamenyaniye n’ inyamaswa zitandukanye baje kuba inshuti.

Nk’ umuvugizi w’ inyamaswa z’ inkazi yakozweho inkuru mbarankuru yatambutse mu Bwongereza, anandikwaho igitabo ‘Sabine Bernert, Rencontres Africaines’.

Olivier agaragara mu nkuru mbarankuru ‘Cheetah man’. Iyo ageze mu ishyamba ashaka guhamagara ibisamagwe aravugiriza bikaza bimusanga. Kugira ngo bimenye ko ariwe bimutera ubwoba byabona adatinye bikamenya ko ariwe.

Olivier avuga ko bigoye cyane kugira inyamaswa zikugiriye ikizere. Ngo si ibintu ushobora kwigira mu bitabo. Ngo byamutwaye amezi 9 kugira ngo amenyerane n’ intare yoroye.

Ati “Umunsi ku munsi byatwaye amezi 9 kugira mbe inshuti n’ intare. Umunsi Intare yaje kuri njye yubitse umutwe nk’ uko tubigenza ku muntu twubashye nibwo namenye ko yangiriye icyizere”

Inyamaswa bamenyeranye cyane ni Cheetahs, avuga kuri izi nyamaswa yavuze ko icyana cyayo kimarana nyina imyaka ibiri igitoza kwirwanaho kwiruka no guhiga.

Reba documentaire irambuye igaragaza uko Olivier Houalet yaremye umubano hagati ye n’ inyamaswa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA