AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafana ba Rayon bageneye Sadate impano yo kumushimira umurava wamuranze

Abafana ba Rayon bageneye Sadate impano yo kumushimira umurava wamuranze
30-11-2021 saa 11:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1475 | Ibitekerezo

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bagiranye ibiganiro ya Munyakazi Sadate wigeze kuba umuyobozi w’iyi kipe, banamuha impano nk’igihembo cy’umurava wamuranze ubwo yayoboraga iyi kipe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Munyakazi Sadate yashyizeho amafoto agaragaza yahuje urugwiro na bamwe mu bafana b’Ikipe ya Rayon Sports yigeze kubera Perezida.

Ubu butumwa bugira buti “Byari iteka n’agaciro kenshi kubana n’inshuti, abavandimwe n’inkoramutima ku munsi w’ejo. Nishimiye kandi ku mpano nziza mwangeneye nk’ishimwe kuri byinshi twakoreye Umuryango wa Rayon. Dushimiye kandi Perezida wa Rayon Sports wabanye natwe.”

Munyakazi Sadate wayoboye ikipe ya Rayon Sports mu bihe bigoye aho bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batahwemye kumuvuga nabi bamushinja kubasenyera ikipe bakamara igihe kinini bamusaba kwegura.

Uyu mugabo ukunze kuvuga ko iteka aharanira icyateza imbere ikipe ya Rayon, yavugaga ko ibyo yakoraga icyo gihe byari binyuze mu mucyo cyane ku buryo abamurwanyaga ahubwo ari abatarifuzaga ineza iyi kipe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA