hahhhh, ubu se aba ni abagore koko ? Ni danger !
hahhhh, ubu se aba ni abagore koko ? Ni danger !
yewee abanabagore koko manawe hehehhhhhhhh
courage murarenze rwose
Aba si amafoto y’abagore. Ndabihakanye
N’ubwo mu mico y’ibihugu byinshi bimenyerewe ko guterura ibyuma n’indi myitozo nyubakamubiri ituma umuntu agira ibigango ari iby’abasore n’abagabo, hari n’abagore n’abakobwa babikora bashishikaye ndetse bakaba bashobora no kurusha basaza babo. Mu mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa, muri izi mpera z’icyumweru habaye irushanwa ry’abagore b’ibigango kurusha abandi.
Mu iserukiramuco rizwi nka "Arnold Classic Asia Multi-Sport" ryabaye mu mpera z’iki cyumweru. abagore b’ibigango baturutse mu bice bitandukanye bahatanye imbere y’akanama nkemurampaka, iserukiramuco rikaba ryarafunguwe ku mugaragaro kuwa Gatanu na Arnold Schwarzenegger uzwi cyane nk’umukinnyi w’amafilime w’icyamamare.
Mu byarushanwagaho, harimo guterura ibitemereye, kumurika umubyimba w’urushyi rw’akaboko n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye. Umujyi wa Hong Kong wabaye uwa mbere ku mugabane wa Asia ubayemo iki gikorwa, ariko cyari cyarigeze kuba muri Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, i Burayi, mu bice bya Afurika no muri Australia.
Arnold Schwarzenegger yashishikarije ababyeyi kuzajya bafasha abana babo kwitabira imyitozo ngororamubiri ibafasha kubaka ibice by’umubiri wabo bakazana ibigango. Yatangaje ko we abyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo agahita abanza gukora imyitozo ngororamubiri mbere y’ibindi byose.
hahhhh, ubu se aba ni abagore koko ? Ni danger !
hahhhh, ubu se aba ni abagore koko ? Ni danger !
yewee abanabagore koko manawe hehehhhhhhhh
courage murarenze rwose
Aba si amafoto y’abagore. Ndabihakanye
abagore baragwira mwokabyaramwe uriyamunt yatwita umwana akamubyara kweli niriyanda wagirango ni inkooko iboshye nukuri