AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Akamwenyu ku bahamagawe bwa mbere, ubwuzu n’urukumbuzi…Imyitozo ya mbere y’Amavubi

AMAFOTO : Akamwenyu ku bahamagawe bwa mbere, ubwuzu n’urukumbuzi…Imyitozo ya mbere y’Amavubi
1er-06-2021 saa 09:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2312 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bitegura imikino ya gicuti n’ikipe ya Repubulika ya Centrafrique, bakoze imyitozo ya mbere yagaragayemo urugwiro hagati y’abakinnyi bataherukaga guhurira mu ikipe imwe.

Bakoze iyi myitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y’amasaha macye bageze mu mwiherero aho babanje no gusuzumwa icyorezo cya COVID-19.

Ni nyuma y’amasaha macye kandi abageze muri uyu mwiherero mbere bakiriye bagenzi babo babiri basanzwe bakina hanze barimo Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia na Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu Bufaransa babimburiye abakina hanze kugera mu mwiherero.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe na Mashami Vincent, yagaragayemo amaraso mashya menshi dore ko hari abari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu batahamagawe barimo Haruna Niyonzima wari usanzwe ari Kapiteni wayo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA