AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Areruya wegukanye Tour du Rwanda na T.Amisa Bongo yasezeranye n’umukunzi we

AMAFOTO : Areruya wegukanye Tour du Rwanda na T.Amisa Bongo yasezeranye n’umukunzi we
5-04-2021 saa 12:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4595 | Ibitekerezo

Umukinnyi w’umukino w’Amagare, Areruya Joseph wegukanye amarushanwa akomeye nka Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo, yasezeranye mu rusengero n’umukunzi we Uwera Josephine.

Ubu bukwe bwabaye mu minsi y’impera z’icyumweru gishize, bwagombaga kuba muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 ariko buza kwigizwa inyuma kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari ziriho.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, ryifurije urugo ruhire uyu muryango mushya w’umwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, FERWACY yagize ati “nubwo COVID-19 yatubujije kwishimana hamwe ariko turi kumwe. Tukwifurije ibyiza mu muryango mushya.”

Areruya Joseph ubu ukinira ikipe ya Benediction Ignite y’i Rubavu ndetse n’iy’Igihugu Team Rwanda, ni umwe mu banyabigwi muri uyu mukino w’amagare.

Yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, mu mwaka ukurikiyeho wa 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo ndetse muri uwo mwaka wa 2018 anatwara Tour de L’Espoir.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA