AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Gen M.Muganga mu masengesho na APR yo kuzikura imbere ya Étoile du Sahel

AMAFOTO : Gen M.Muganga mu masengesho na APR yo kuzikura imbere ya Étoile du Sahel
14-10-2021 saa 09:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1336 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo banifatanya mu isengesho ryo kuzatsinda umukino ukomeye bafitanye na Étoile du Sahel kuri uyu wa Gatandatu.

Lt Gen Mubarakh Muganga wakurikiranye imyitozo ya APR FC yaberaga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho umukino uzabera kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma y’imyitozo yagize ubutumwa aganera abakinnyi ndetse n’abandi babarizwa mu ikipe ya APR FC.

Yagize ati “iminsi yagiye ngo dukine umukino ubanza hano iwacu, intsinzi itangirira m’urugo niyo mpamvu tubitezeho ko intsinzi izaboneka kuwa Gatandatu. Mukore ibyanyu mu kibuga mutsinde byinshi nk’ubuyobozi tubafitiye byinshi tubateganyiriza ariko namwe mufite ibyo muduhishiye, iyo n’intsinzi kandi y’ibitego byinshi. Imyitozo umutoza Adil ari kubaha ni myiza kandi itanga ikizere ibindi tubiharire ikibuga ariko icyo turi gutekereza twese n’intsinzi ya hano m’urugo ndetse no mu mahanga.

Nyuma yubu butumwa bwiza umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yagejeje kubagize iy ‘ikipe, yifatanyije na bo mu isengesho.

Amafoto : APR

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA