AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Inkoni y’Umwamikazi yari itegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda yahageze ivuye muri Uganda

AMAFOTO : Inkoni y’Umwamikazi yari itegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda yahageze ivuye muri Uganda
9-11-2021 saa 15:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1621 | Ibitekerezo

Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, Elizabeth II yari itegerejwe mu Rwanda, yahageze ivuye muri Uganda aho igomba kumara iminsi ine mu rw’Imisozi 1 000.

Iyi nkoni isanzwe itambagizwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Icyongereza (Commonwealth) mbere y’uko haba imikino y’uyu muryango.

Iyi nkoni igeze mu Rwanda ivuye muri Uganda aho ibi bihugu byombi bisanzwe ari ibinyamuryango bizanitabira iriya mikino izabera i Birmingham mu 2022.

Iyi nkoni yazanywe n’umuntu uvuye muri Uganda, yashyikirijwe Abanyarwanda barimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w’umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas mu mukino wa Beach Volley.

Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo ku rwibutso rwa Kigali, Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi), kuri Stade ya Cricket i Gahanga no ku Ngoro ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Iyi nkoni ikigezwa mu Rwanda, yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Didier Maboko ari kumwe n’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Amor Daair ndetse na Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice.

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice yavuze ko nyuma y’uko iyi nkoni igejejwe mu Rwanda igiye gutemberezwa mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Tugamije kwerekana amateka ndetse n’ubwiza by’Igihugu cyacu. Turasaba Abanyarwanda aho iyi nkoni izanyura kuzayakira neza nk’uko tubisanganwe mu muco wacu.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA