Kuri iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bageze mu mwiherero aho bagiye kwitegura imikino ya gicuti izabahuza n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Centrafrique.
Iyi mikino ya gicuti izaba mu ntangiro za Kamenya, izakinwa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakina imbere mu gihugu ni bo babimburiye abandi kugera mu mwiherero uri kubera mu Karere ka Bugesera.
Mbere yo kwinjira mu mwiherero babanje gufatwa ibipimo kugira ngo basuzumwe niba ntawurwaye icyorezo cya COVID-19.
UKWEZI.RW