AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Kagame na Madamu barebye Final ya BAL yegukanywe na Zamalek

AMAFOTO : Perezida Kagame na Madamu barebye Final ya BAL yegukanywe na Zamalek
31-05-2021 saa 07:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1954 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye umukino wa nyuma w’irushanwa Nyafurika rya BAL ryegukanywe na Zamalek yo mu Misiri itsinze US Monastir.

Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande z’amakipe yombim aho US Monastir yahabwaga amahirwe menshi kurusha Zamalek kubera uburyo iriya kipe yo muri Tunisia yigaragaje mu mikino yabanje.

Amakipe yombi yatangiye ahatana ndetse asa nk’aringaniye mu bitego, agace ka mbere k’umukino karangiye US Monastir iyoboye ifite amanota 22-17.

Naho agace ka kabiri ari na ko karangije igice cya mbere cy’umukino, karangiye Zamalek yigaranzuye US Monastir kuko bagiye kuruhuka ifite amanota 44-42.

Agace ka gatatu, Zamalek yakomeje kuyobora uyu mukino kuko karangiye ifite amanota 55-51, umukino uza no kurangira iyi kipe yo mu misiri ikiwuyoboye aho yari ifite amanota 68-56 ihita yegukana iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere rikabera mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA