Aha APR FC yari mu myitozo yitegura gutsinda Pepinière ariko ntibyayihiriye
Kuri icyi Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya nyuma ku rutonde rusange rwa shampiyona ari yo Pépinière FC ariko ntibyayihiriye kuko yananiwe gutsinda ikabasha no kunganya yiyushye akuya.
Ikipe ya Pépinière byari byitezwe ko ishobora gutsindwa byinshi na APR FC, yihagazeho maze ibasha kuyigora mu buryo bugaragara cyane cyane mu gice cya mbere cy’umukino, ndetse abakinnyi b’inyuma ba APR FC bagaragaza guhuzagurika cyane.
Usengimana Faustin na Nsabimana Aimable ba APR FC byagaragaraga ko batumvikanaga ari nabyo byafashije Pépinière kubona igitego cya mbere ku munota w’inyongera y’igice cya mbere, bityo igice cya mbere kirangira ariyo iyoboye umukino.
Igice cya Kabiri kigitangira, APR FC yatangiye isatira cyane ishaka no kwishyura ariko Pépinière ikomeza kuba ibamba. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakoze impinduka yongeramo Sekamana Maxime wigaragaje cyane, ndetse ntibyatinze kuko ku munota wa 77 APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura.
Ikipe ya Pépinière yahise isubira inyuma ijya kugarira, ari nako APR FC ikomeza kuyotsa igitutu cyane, ariko biba iby’ubusa umukino urangira APR FC inganyije na Pépinière FC iri ku mwanya wa nyuma.
APR FC imaze iminsi itsindwa ikananganya n’amakipe benshi baba babona ari mato kuri yo, ibi bikaba bikomeje gutuma igenda yibagirwa igikombe kuko Rayon Sports FC ya mbere iyirusha amanota 2 kandi ikagira n’imikino 3 y’ibirarane, iyitsinze yose yahita iyirusha amanota 11 yose.