AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC inyagiye Gicumbi FC isoza igice cya mbere cya Shampiyona iri inyuma ya Rayon Sports

APR FC inyagiye Gicumbi FC isoza igice cya mbere cya Shampiyona iri inyuma ya Rayon Sports
28-03-2018 saa 19:04' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2658 | Ibitekerezo

Mu mukino w’ikirarane wahuzaga APR FC na Gicumbi FC wabereye i Gicumbi urangiye APR FC itahukanye itsinzi y’ibitego 4 ku busa bwa Gicumbi FC mu mukino Djihad Bizimana yigaragaje cyane agatsindamo ibitego 2.

Umukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari yaguye mu karere ka Gicumbi ikibuga kikangirika cyane ku buryo umukino watangiye abakinnyi bakagorwa bikomeye no kugikiniramo.

APR FC yari yagiye idashaka gukora ikosa ryo gutsindwa uyu mukino yatangiye isatira, iza kubona igitego ku munota wa 30 w’igice cya mbere cyatsinzwe na Bizimana Djihad .

APR FC yakomeje gusatira cyane nyuma y’icyo gitego, kubera igitutu botsaga Gicumbi FC biyiviramo guhabwa ikarita itukura ku munota wa 37 yahawe Nshimiyimana Aboubakar, maze kirangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Gicumbi FC.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusatira cyane, maze ku munota wa 61 Mugiraneza Jean Batsite Miggi ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad atsindira APR FC igitego cya 2, ari nako umukino wakomeje kwiharirwa na APR FC.

APR FC yaje gukora impinduka ku munota wa 62 Nshuti Innocent asimburwa na Issa Bigirimana wanahise atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 67, umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga cya Gicumbi FC bituma Bizimana Djihad akomeza kubona uburyo bwo kugera imbere y’izamu, maze ku munota wa 81 atsindira APR FC igitego cya Kane kiba igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.

Magingo aya APR FC isoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28 inganya na Kiyovu Sports ariko Kiyovu ikaba yaratsinze APR FC mu mukino ubanza.

Ikipe iri ku mwanya wa 2 ni AS Kigali ifite amanota 29, urutonde rukaba ruyobowe na Rayon Sports n’amanota 30. Iyo APR FC iba yaratsinze umukino wayo na Miloplast iba iyoboye uru rutonde kuko yo yatsinze Rayon Sports .

APR FC yandagarije Gicumbi FC iwayo n’ubwo ikibuga cyabanje kubagora kubera imvura

Ifoto :Ruhagoyacu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA