AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC isezerewe mu marushanwa nyafurika n’ubwo yabashije gutsinda Djoliba

APR FC isezerewe mu marushanwa nyafurika n’ubwo yabashije gutsinda Djoliba
17-03-2018 saa 17:29' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3698 | Ibitekerezo

Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafuriza ya CAF Confederation Cup, ntiyabashije kubona itike yo gukomeza muri aya marushanwa n’ubwo yatsinda Djoliba AC yo mu mujyi wa Bamako mu gihugu cya Mali, igitego cy’iyi kipe yaboneye i Kigali kikaba ari cyo cyatumye APR FC isezererwa.

Umukino wa CAF Confederation Cup wahuje APR FC na Djoliba AC de Bamako kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018, wari umukino wo kwishyura nyuma y’uko ikipe ya APR FC yari yatsindiwe igitego kimwe ku busa muri Mali mu mukino ubanza, aho Djoliba yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

Ibitego byabonetse mu minota ya mbere y’umukino, kuko igitego cya Djoliba AC De Bamako cyatsinzwe na Saika Bagayoko ku munota wa 9 w’igice cya mbere. Nyuma y’akanya gato APR FC yabashije kwishyura ku munota wa 19 w’umukino gitsinzwe na Bizimana Djihad.

Ikipe ya APR FC yakomeje kotsa igitutu Djoliba AC maze biza gutuma ku munota wa 76 Nshuti Innocent atsinda igitego cya kabiri, APR FC iba ibonye ibitego 2 kuri kimwe cya Djoliba, bivuga ko aha igiteranyo cy’ibitego cyari 2 kuri 2 ariko APR FC yasabwaga ikindi gitego kuko Djoliba FC yabashije gutsindira igitego hanze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA