APR FC ihora ihanganye na Rayon Sports zizahura mu mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro nyuma y’uko APR FC itsinze Etincelles ibitego 3 ku busa naho Rayon Sports ikaba yatsinze AS Kigali ibitego 3 kuri 1 .
Iri rushanwa ryateguwe n’ikigega Agaciro developpement Fund hagamijwe kwigisha abanyarwanda bakunda umupira nyungu zo gushyigikira iki kigega .
Iyi mikino yombi yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nzeri 2018 kuri stade Amahoro I Remera, aho habanje uwahuje APR FC na Etincelles hakurikiraho uwa Rayon Sports na AS Kigali .
Byiringiro Lague niwe watsindiye APR FC ibitego 2
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzere 2018 kuri Stade Amahoro i Remera ku isaha ya saa 15h30’.
Mbere y’uwo mukino hazabanza uzahuza AS Kigali na Etincelles bahatanira umwanya wa 3 ukazaba ku isaha ya saa 13hoo .
Rwatubyaye yagerageje amahirwe menshi muri uyu mukino cyane ku mipira yo ku mutwe .
Amafoto : Igihe.com na Ruhagoyacu .com