AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC na Rayon Sports ziracakirana ku mukino wa nyuma w’Agaciro

APR FC na Rayon Sports ziracakirana ku mukino wa nyuma w’Agaciro
28-09-2018 saa 22:05' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2760 | Ibitekerezo

APR FC ihora ihanganye na Rayon Sports zizahura mu mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro nyuma y’uko APR FC itsinze Etincelles ibitego 3 ku busa naho Rayon Sports ikaba yatsinze AS Kigali ibitego 3 kuri 1 .

Iri rushanwa ryateguwe n’ikigega Agaciro developpement Fund hagamijwe kwigisha abanyarwanda bakunda umupira nyungu zo gushyigikira iki kigega .

Iyi mikino yombi yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nzeri 2018 kuri stade Amahoro I Remera, aho habanje uwahuje APR FC na Etincelles hakurikiraho uwa Rayon Sports na AS Kigali .

Byiringiro Lague niwe watsindiye APR FC ibitego 2

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzere 2018 kuri Stade Amahoro i Remera ku isaha ya saa 15h30’.

Mbere y’uwo mukino hazabanza uzahuza AS Kigali na Etincelles bahatanira umwanya wa 3 ukazaba ku isaha ya saa 13hoo .

Rwatubyaye yagerageje amahirwe menshi muri uyu mukino cyane ku mipira yo ku mutwe .

Amafoto : Igihe.com na Ruhagoyacu .com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA