Uruganda rwa Azam(Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd) rukora ibinyobwa ndetse n’ifarini rwasinye amasezerano na APR FC y’imyaka ine ku kiguzi cya miliyoni 228 Rwf .
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mutarama 2020 uruganda rwa Azam na APR FC basinye amasezerano yo gukorana imyaka 4 ,aho Azam igiye kuba umuterankunga mukuru wa APR FC .
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano nuko APR FC izajya yambara ibirango bya Azam ,ndetse Azam izajya inacuruza ibicuruzwa byayo ku kibuga igihe APR FC yakiriye imikino ndetse ,Azam ishyire n’ibirango byayo ku kibuga cya APR FC .
Manzi Thiery na Butera Andrew mu mwambaro mushya APR FC igiye kujya yambara iriho ibirango bya Azam
APR FC yari ihagarariwe na Visi Perezida wayo Major General Mubarak Muganga yavuze ko bishimiye ubufatanye bwabo na Azam ndetse ko ari intangiriro nziza ,bagiye no gukomeza gutekereza ibikorwa by’ubucuruzi nka APR FC .
APR FC igiye kujya ihabwa hafi miliyoni 57 Rwf ku mwaka