Nyuma yaho uwahoze ari umutoza mukuru wa APR F, umunya Serbia Ljupko Petrović asezereye ku mirimo ye kubera ikibazo cy’uburwayi ubu APR FC yamaze kubona umusimbura we, uyu nawe akaba ari umutoza ukomeye wigeze gutoza TP Mazembe.
Umunya Serbia Zlatko Krmpotic ni we uje gukorera mu ngata mwene wabo Petrovic weguye ku mirimo ye. Zlatko Krmpotic w’imyaka 60 yabaye umukinnyi aho yakinaga nka myugariro, uyu musaza akaba amenyereye umupira wo muri Afurika kuko yatoje Zesco United yo muri Zambia ndetse na Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko muri iyi minsi nta kazi yari afite.
Zlatko Krmpotic azungirizwa na Jimmy Mulisa wari usanzwe afite iyi kipe mbere y’uko Zlatko Krmpotic aza, akazagaragaza ubuhanga bwe mu mikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira tariki 17 Gashyantare 2019 .
Zlatko Krmpotic yatoje henshi muri Afurika mbere y’uko yerekeza mu Rwanda
Asimbuye mwene wabo Petrovic weguye ku mirimo ye kubera ikibazo cy’uburwayi.
Yabaye umukinnyi aho yakinaga mu b’inyuma ari myugariro
Agaragara nk’ufite imbaraga n’ubwo afite imyaka 60